Kurengera Uburenganzira bwa Muntu
Kurengera Uburenganzira bwa Muntu
Inshingano zihariye za Komisiyo ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu.
Ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo ifite inshingano zihariye zikurikira:
- Kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, ubw’umugore, ubw’abantu bafite ubumuga, ubw’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubw’impunzi, ubw’abakozi b’abimukira n’imiryango yabo n’ubw’abageze mu zabukuru;
- Kwakira, gusuzuma no gukora iperereza ku birego bijyanye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu;
- Gusuzuma ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu rishobora gukorwa n’inzego za Leta cyangwa rikozwe n’inzego z’abikorera, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, abantu bitwaza ububasha bwabo, itsinda ry’abantu cyangwa umuntu ku giti cye;
- Gusura ahafungiye abantu hagamijwe kugenzura ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa no gusaba inzego zibishinzwe gukemura ibibazo by'ihohotera ry'uburenganzira bw'abantu bafunzwe byagaragaye;
- Kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora no gushyikiriza raporo inzego zibishinzwe.