Inshamake

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikomoka ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha yo mu mwaka w’1993 hagati ya FPR Inkotanyi na Leta y’u Rwanda yariho icyo gihe. Ishyirwaho ry’iyo Komisiyo ryateganywaga kubera ko Leta yari iriho yahonyoraga uburenganzira bwa Muntu kandi ikimakaza n’umuco wo kudahana waje kubyara Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Telefone itishyurwa:
3430

Email:
info@cndp.org.rw

Po Box::
269 Kigali - Rwanda

Amavu n’amavuko

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikomoka ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha yo mu mwaka w’1993 hagati ya FPR Inkotanyi na Leta y’u Rwanda yariho icyo gihe. Ishyirwaho ry’iyo Komisiyo ryateganywaga kubera ko Leta yari iriho yahonyoraga uburenganzira bwa Muntu kandi ikimakaza n’umuco wo kudahana waje kubyara Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iteganywa kandi mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu 2015. Ingingo yaryo y’177 ivuga ko “Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ari Komisiyo ihoraho kandi yigenga ishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu… Itegeko riteganya inshingano, imiterere n’imikorere byayo”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho n’Itegeko N° 04/99 ryo ku wa 12/03/1999 ryahinduwe rikanuzuzwa n’Itegeko N° 35/2002 ryo ku wa 31/12/2002. Na ryo ryaje guhindurwa n’Itegeko N° 30/2007 ryo ku wa 6/07/2007 rigena imiterere n’imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko byateganywaga mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Kugira ngo rirusheho kubahiriza ibiteganywa mu Mahame ya Paris, Itegeko N° 30/2007 ryo ku wa 6/07/2007 ryasimbujwe Itegeko N° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Kubera ko Itegeko N° 04/99 ryo ku wa 12/03/1999 ryahaga Komisiyo inshingano rusange gusa, ryarahinduwe ryuzuzwa hakurikijwe Itegeko N° 35/2002 ryo ku wa 31/12/2002 rigena ku buryo burambuye inshingano n’ububasha. Izina rya Komisiyo ni “Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu”.

N’ubwo ariko Itegeko N° 35/2002 ryo ku wa 31/12/2002 rigena inshingano za Komisiyo ku buryo burambuye, ntiryahaga ubudahangarwa Abakomiseri kubera ibitekerezo byabo mu gihe bakora imirimo yabo nk’uko byagaragaraga mu itegeko rya mbere ritari ryubahirije ibiteganywa mu Mahame ya Paris. Niyo mpamvu Itegeko N° 35/2002 ryo ku wa 31/12/2002 ryasimbujwe Itegeko N° 30/2007 ryo ku wa 6/07/2007 rigena inshingano imiterere n’imikorere bya Komisiyo hakurikijwe ibyateganywaga mu ngingo y’177 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Itegeko N° 30/2007 ryo ku wa 6/07/2007 ryaje gusimbuzwa Itegeko N° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Iryo tegeko rishya rikubiyemo ibiteganywa mu Mahame ya Paris byaburaga mu mategeko atatu yaribanjirije, rikaba riha Komisiyo ubwigenge busesuye mu micungire yayo.

Itegeko N° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 na ryo ryaje guhindurwa n’Itegeko N° 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

Komisiyo ifite Amategeko yihariye na Ngengamikorere agaragaza imicungire yayo, ububasha n’imikorere bya Komsiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Icyerekezo cya Komisiyo

Icyerekezo cya Komisiyo ni ukugira umuryango nyarwanda wubahiriza uburenganzira bwa Muntu no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko.

 

Inshingano za Komisiyo

Inshingano rusange za Komisiyo ni uguteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu
 

Ububasha bwa Komisiyo:

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ifite ububasha rusange bukurikira:


- Kwakira no gusuzuma ubuhamya bwerekeye ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu;
- Kugera aho ari ho hose hakekwa cyangwa havugwa ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’ahafungiwe abantu kugira ngo ihakorere iperereza;

- Kwegera, kubaza no gusobanuza ukekwaho kuba afite ubuhamya, amakuru, uruhare n’ubuhanga bishobora gufasha komisiyo mu gusesengura no kwegeranya ibimenyetso by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu;

- Kwerekwa inyandiko, kwemererwa kuzisomera aho ziri, cyangwa se guhabwa kopi zazo no guhabwa indi nyandiko yose yakenerwa na komisiyo mu gusesengura no kwegeranya ibimenyetso by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu. Inyandiko cyangwa ibintu Komisiyo ihawe bisubizwa ba nyirabyo cyangwa inzego byaturutsemo mu gihe kitarenze amezi atatu (3);

- Guhuza no kunga abantu bafitanye ibibazo byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe bitanyuranyije n’amategeko;

- Gusaba inzego zibishinzwe kurenganura nta mananiza umuntu wese komisiyo yasanze bigaragara ko uburenganzira bwe bwahohotewe;

- Gusaba inzego zibishinzwe gukurikirana mu nkiko umuntu wese wakoze ibyaha bihutaza uburenganzira bwa muntu;

- Gukora ubushakashatsi ku bibazo byihariye no gutangaza ibivuyemo hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu;

- Kugera, nta nzitizi ku nyandiko zose n’amakuru yose bifitwe n’inzego bireba, byerekeye umubare w’abantu bafunzwe, umubare w’ahantu hafungiye abantu n’aho haherereye;
- Kugera nta nzitizi ku makuru yose arebana n’uburyo abantu bafunzwe, bafashwe n’uburyo bafunzwemo;

- Kugera nta nzitizi ahantu hose hafungiye abantu, ku nyubako zaho n’ibikoresho;
- Kuganira mu muhezo igihe cyose n’abantu bafunzwe cyangwa undi muntu wese ushobora gutanga amakuru akenewe;

- Gufata amajwi n’amashusho byafasha komisiyo mu kurangiza inshingano zayo kandi hubahirijwe ubuzima bwite bw’umuntu.


By’umwihariko, Abakomiseri bafite ububasha bw’ubugenzacyaha buhoraho ku ifasi yose y’u Rwanda igihe bari mu mirimo yabo. Mu gihe bibaye ngombwa, n’umukozi ashobora guhabwa ubwo bubasha n’urwego rubishinzwe bisabwe na Perezida wa Komisiyo.
Komisiyo ifite kandi ububasha bwo kuregera inkiko mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iyo habaye ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu buteganywa n’Itegeko Nshinga, Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu n’andi mategeko.