Gukumira Iyicarubozo

Gukumira Iyicarubozo

Ku bijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro, Komisiyo ifite ububasha bukurikira:

-Kugenzura ku buryo buhoraho, yateguje cyangwa itateguje n’igihe cyose bibaye ngombwa, ahantu hakurikira: gereza; ahafungirwa abantu ku mpamvu z’ubugenzacyaha; ibigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito, ibigo byakira abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibitaro byakira abarwayi bo mu mutwe, ibigo byakira abageze mu zabukuru, ahantu hashyirwa by’agateganyo abinjira mu gihugu bafite ibibazo, mu binyabiziga cyangwa mu bundi buryo bwo gutwara abantu bafunzwe, ahandi hantu
abantu babujijwe ubwisanzure cyangwa bashobora kuburizwa ubwisanzure.

- Gusuzuma ku buryo buhoraho imifungire y’abantu bambuwe uburenganzira ku bwisanzure n’ubundi burenganzira bwabo, kugira ngo barusheho kwitabwaho no kurindwa iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bimutesha agaciro;

- Kugeza ibyifuzonama ku bayobozi babifitiye ububasha kugira ngo imibereho y’abantu bafunzwe irusheho kwitabwaho kandi hakumirwe iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha agaciro umuntu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, ayo mu karere n’ayo mu gihugu no kubasaba gukemura ibibazo byagaragaye;
- Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzonama komisiyo yagejeje ku zindi nzego;
- Gutanga ibitekerezo ku mategeko asanzwe ariho cyangwa imishinga y’amategeko birebana no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro bikorerwa ahafungiye abantu;
- Kwakira ibirego birebana no gufunga abantu, ibirebana n’imibereho myiza n’ubundi burenganzira bw’abafunzwe;

- Gukora ubushakashatsi n’inyigo bijyanye no gufunga abantu, ibijyanye n’imibereho myiza n’ubundi burenganzira bw’abafunzwe hagamijwe gukumira cyangwa kurwanya iyicarubozo n’ibindi bihano

cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro;
- Gutsura umubano n’ubufatanye n’izindi nzego zifite inshingano zimwe na Komisiyo.