NCHR yatangiye amahugurwa agamije gukumira iyicarubozo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bigo ngororamuco

None ku wa 26 Werurwe 2026, Komisiyo yatangije amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi abafite aho bahuriye n;ibigo ngororamuco by’ibanze, mu rwego rwo gukumira iyicarubozo n’ihohoterwa.

Aya mahugurwa ari kubera i Musanze mu Kigo cya Rwanda Peace Academy, yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, abahagarariye DASSO ku rwego rw’akarere, abayobozi n’abahuzabikorwa b’ibigo ngororamuco ry’ibanze.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo gukumira iyicarubozo, NCHR ikomeza gusura ahantu hafungirwa cyangwa hagororerwa abantu, igenzura imibereho y’abahari, ikanatanga ubukangurambaga n’amahugurwa agamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku burenganzira bwa muntu.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yavuze ko kongerera ubumenyi abari ku isonga mu mikorere y’ibigo ngororamuco ari ingenzi mu kubungabunga agaciro ka muntu cyo kimwe n’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Gukumira iyicarubozo bitangirira ku bumenyi, ubunyamwuga n’uburyozwacyaha. Aya mahugurwa agamije gutuma abitabiriye bose bubahiriza uburenganzira n’agaciro k’umuntu wese wambuwe ubwigenge n’ubwisanzure bye.”

Aya mahugurwa azibanda ku buryo bukurikizwa mu gufata abantu hubahirizwa amategeko, kurengera uburenganzira bw’abari mu bigo ngororamuco, no gushaka ibisubizo ku bibazo bishobora guteza ihohoterwa ndetse n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ateganijwe gusozwa ku wa 27 Werurwe 2026, bikaba byitezwe ko azafasha kunoza imikoranire no guteza imbere imikorere ishingiye ku gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.