NCHR yatangije amahugurwa ku mikorere ya UPR n’inzego za Loni zishinzwe amasezerano y’uburenganzira bwa muntu
Kuri wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abafatanyabikorwa ku mikorere y’inzego mpuzamahanga zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa yahuje Abakomiseri n’abakozi ba NCHR hamwe n’abagize n’Umutwe w’Abadepite imitwe yombi, ndetse n’abakozi bayo. Amahugurwa yibanda ku mikorere ya Raporo Mpuzamahanga kandi Ngarukagihembwe (UPR) n’inzego za Loni zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Ku ikubitiro, Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo ni bo babanje guhugurwa mu minsi ibiri mu Karere ka Bugesera. Ku minsi ikurikiyeho hazitabira abagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu, abagize Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
Mu gutangiza aya mahugurwa, Providence Umurungi yashimangiye akamaro inzego z’igihugu zifite mu mikoranire n’inzego mpuzamahanga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Imikoranire yacu n'inzego mpuzamahanga zita ku burenganzira bwa muntu ni ngombwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kubahiriza ibyo rwiyemeje no kurushaho kurengera uburenganzira bwa muntu”.
Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi ku bijyanye, gutegura no gusesengura raporo zishyikirizwa inzego mpuzamahanga z’uburenganzira bwa muntu, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzonama bitangwa n’izo nzego, no kurushaho kunoza imikoranire hagati ya Komisiyo n’Inteko Ishinga Amategeko.
Abayitabiriye bazaganira ku mikorere ya UPR n’inzego za Loni zishinzwe amasezerano mpuzamahanga, harimo uburyo bwo gutegura raporo, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzonama bitangwa, ndetse n’uruhare rw’inzego z’igihugu mu kubahiriza inshingano mpuzamahanga z’u Rwanda mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa ategurwa yateguwe na Komisiyo ku bufatanye n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu (OHCHR) ndetse n’Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe Ubutwererane pMuzamahanga, Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC).
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azafasha kunoza imikoranire hagati ya Komisiyo n’Inteko Ishinga Amategeko no guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano mpuzamahanga u Rwanda rwihaye mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.