NCHR Yasoje Ubukangurambaga ku Burenganzira bw’Umwana no Gukumira Inda z’Abangavu

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasojije ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwari bugamije kongerera abanyeshuri b’amashuri yisumbuye ubumenyi ku burenganzira bw’umwana no gukumira izamuka ry’inda ziterwa abangavu.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, gikomereza mu mashuri yisumbuye yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Kamonyi, Huye na Gakenke, aho cyagejeje ubutumwa ku banyeshuri babarirwa mu magana binyuze mu biganiro mpaka, ibiganiro nyunguranabitekerezo n’inyigisho ku burenganzira bwabo.

Ubu bukangurambaga bwateguwe nyuma y’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2025 igaragaza ko inda ziterwa abangavu ziyongereye ziva kuri 5% zigera kuri 8% mu myaka itanu ishize. Hibanzwe ku burenganzira bw’umwana burimo uburenganzira ku burezi, ku buzima, ku kurindwa no ku cyubahiro, hanasobanurwa uko inda z’imburagihe zibangamira ishyirwa mu bikorwa ryabwo.

Mu biganiro byabaye, abanyeshuri bagaragaje ibitekerezo byabo, babaza ibibazo, banatanga inama zafasha mu gukumira inda z’imburagihe no guteza imbere umuco wo kubahana no kurengera uburenganzira bwa buri wese mu mashuri no mu muryango. Abakobwa by’umwihariko bashishikarijwe kumenya no guharanira uburenganzira bwabo, bakagira ubutwari bwo kuvuga “Oya” ku muntu wese ushaka kubashyira ku gahato cyangwa kubashuka mu bikorwa bishobora kubangiriza ejo hazaza habo.

Umuyobozi wa Komisiyo, Umurungi Providence, ati ”Gukumira inda zIiterwa abangavu si inshingano z’abakobwa gusa, ahubwo ni iz’umuryango Nyarwanda muri rusange. Yasabye abakobwa n’abahungu kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahana no gufata ibyemezo birangwa n’ubushishozi. Yanasabye ababyeyi n’abayobozi b’amashuri gukomeza kuganiriza abana no kubaba hafi.

NCHR yashimangiye ko kurengera uburenganzira bw’umwana bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, amashuri, abayobozi n’inzego zitandukanye. Yanibukije ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye gutangirwa amakuru ku gihe, kandi ko abarigizemo uruhare bagomba kubibazwa.

Mu gusoza ubu bukangurambaga, NCHR yongeye gushimangira ko izakomeza ibikorwa byo gukurikirana no gukangurira abaturarwanda kurengera uburenganzira n’icyubahiro bya buri mwana, kugira ngo ejo hazaza habo hatazangizwa n’ibishobora kwirindwa.