NCHR YAHUGUYE ABAYOBOZI MU NZEGO Z’UBUTABERA KU BURENGANZIRA BWA MUNTU
Musanze/Nyanza Ugushyingo 2025 — Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangije amahugurwa y’iminsi itatu i Musanze mu kigo cya Rwanda Peace Academy agamije kongerera ubushobozi abayobozi b’Inzego z’Ubutabera n’ubutabera ku kurengera uburenganzira bwa muntu no gukurikiza inzira z’ubutabera ahantu hafungirwa abantu.
Ibi bibaye mu gihe isozwa ry’icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’iminsi itatu cyabereye muri Rwanda Peace Academy i Musanze kuva ku wa 12–14 Ugushyingo 2025, cyitabiriwe n’abayobozi 81 b’inzego zitandukanye zigize Urwego rw’Ubutabera (JRLOS).
Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego zitandukanye; Urukiko, Minisiteri y’Ubutabera, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzacyaha (NPPA), Polisi y’Igihugu (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS), Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko (Rwanda Bar Association) ndetse n’Inkiko za Gisirikare.
Mu gufungura amahugurwa, Madam UMURUNGI Providence, Perezida wa Komisiyo, yashimangiye akamaro ko gushyiraho umuco w’ubwubahane n’icyubahiro ku burenganzira bwa muntu ahantu hose hafungirwa abant. Yashimiye abayobozi ku bwitange n’umuhate bagaragaza mu guharanira ko inzego z’ubutabera n’umutekano zikora zubaha agaciro ka muntu, ubutabera, n’amategeko.
Ati “Iki gikorwa ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu. Twese hamwe, dukoreshe aya mahirwe kugira ngo dukomeze umuhate wacu wo kurengera no kubaha uburenganzira n’icyubahiro cy’abantu bose bari mu maboko y’ubutabera.”
Perezida wa Komisiyo yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari kongera ubumenyi, ubufatanye n’imikoranire hagati y’abayobozi b’inzego z’ubutabera hagamijwe gukumira ihohoterwa n’ibindi bikorwa by’akarengane cyangwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Gukumira Iyicarubozo (NPM) rubarizwa muri Komisiyo, nk’uko rwashyizweho n’amategeko, rufite mu nshingano gusura kenshi ahantu hose hafungwa abantu, gutanga inama zigamije kunoza imiterere y’ahafungirwa abantu no gukumira iyicarubozo.
Muri aya mahugurwa, abayitabiriye barushijeho kumenya neza amahame y’ingenzi y’uburenganzira bwa muntu mu butabera, harimo gukurikiza inzira z’ubucamanza, uburyo bwiza bwo guca imanza, ndetse no kurengera abo mu byiciro byihariye nk’abagore, abana n’abafite ubumuga.
Hari kandi ibiganiro bigamije uburyo bwo guhana hatakoreshejwe gufunga gusa, ndetse n’uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe, ndetse no gufasha abakozi b’ubutabera n’umutekano kwita ku buzima bwo mu mutwe
Mu gusoza, Perezida wa Komisiyo ati: “Ubumenyi muzavana muri aya mahugurwa ntibuzafasha gusa inzego zanyu ahubwo buzateza imbere sisiteme y’ubutabera mu gihugu cyose.”
NCHR yasabye inzego zose za JRLOS gukomeza gukorera hamwe kugira ngo uburenganzira n’icyubahiro cy’abantu bose, cyane cyane abafungirwa ahantu bwubahirizwe kandi burengerwe.