Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yateguye urugendo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igamije kumenya aho imyiteguro y’amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Aba
Nyuma y‘ibyavuye mu bushakashatsi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze mu mwaka w’2015 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Komisiyo yateguye kandi itanga ibiganiro bigamije gukangurira ibyiciro bitandukanye ku buremere bw’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, kugira ngo buri wese agire uruhare mu kurikumira no kubikangurira abandi. Ubwo bukangurambaga bwateguwe na Komisiyo bwakozwe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).
Abahawe ibiganiro mu bukangurambaga barimo abashoferi n’abamotari, abacuruzi baciriritse n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu bihe bitandukanye, Komisiyo yakoze ubukangurambaga ku bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi n’abatwara abagenzi ku mapikipiki bo mu Turere twose tw’Igihugu bagera ku 2.921, barimo abagore 72 n’abagabo 2.849
Mu guhitamo ibyo cyiciro, Komisiyo yashingiye ku kuba abashoferi n’abamotari bari mu bantu bahura n’abana b’abanyeshuri kenshi babakura cyangwa babajyana ku mashuri, bityo bakaba bari mu bashobora kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa mu gihe baba basobanukiwe n’uburemere bw’icyo kibazo.
Abashoferi n’abamotari bahawe ibiganiro biyemeje gufatanya na Komisiyo mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, batangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire icyaha kitaraba, kwisubiraho ku barangwa n’ingeso yo guhohotera abana no kuba ijisho rya bagenzi babo.
Komisiyo kandi yakoze ubukangurambaga ku bacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse bo mu Turere twose tw’Igihugu. Abahawe ibiganiro bagera ku 4.473 bagizwe n’abagabo 2.485 n’abagore 1.628. Mu gutoranya, Komisiyo yibanze cyane cyane ku bacuruzi baciriritse bakorera mu dusanteri twegereye amashuri abanza n’ayisumbuye.
Nyuma y’ibiganiro bahawe, abo bacuruzi bagaragarije Komisiyo ko hari byinshi bungutse mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, biyemeza kuba ijisho rirengera umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa aho riva rikagera.
Komisiyo yakoze nanone ubukangurambaga bujyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ku banyeshyuri 205.078 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Turere twose tw’Igihugu barimo abakobwa 107.110 n’abahungu 97.968
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bafashe ingamba zirimo kwirinda irari ry’ibintu, kumva impanuro n’inama z’ababyeyi, abarezi, ababaruta ndetse n’inama nziza za bagenzi babo; kumenya kuvuga “OYA” igihe hari ushaka kubashuka, kunyurwa n’ibyo bafite, kuba ijisho rya bagenzi babo, gukunda umurimo, kugira icyerecyezo no guharanira icyabateza imbere muri rusange.