Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu bukangurambaga ku masezerano arengera uburenganzira bw’umugore
Kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Kamena 2025, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yakoze ubukangurambaga bwibanda ku burenganzira bw’umugore hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga arengera abagore u Rwanda rwashyizeho umukono, ari yo; Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu Ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa Abagore (CEDAW), ndetse n’Amasezerano y’inyongera ku Masezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage ku Burenganzira bw’Umugore muri Afurika (Maputo Protocol).
Iki gikorwa, cyabereye mu urere dutandatu twatoranyijwe, mu mirenge ine muri buri karere. Uturere twabereyemo ubu bukangurambaga ni Kirehe, Nyagatare, Rutsiro, Burera, Nyaruguru na Nyabihu. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kumenyekanisha no gukangurira ibyiciro binyuranye by’abaturage n’abayobozi ku masezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’umugore (CEDAW).
Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga yari ugutuma inzego zose zifite aho zihurira n’iterambere ry’uburenganzira bw’umugore zisobanukirwa inshingano zazo, bityo zikarushaho gushyira mu bikorwa ayo masezerano no guharanira ko uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibyiciro byahuguwe byari birimo; Inshuti z’umuryango, abajyanama b’imibereho myiza, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Inzego z’ibanze (SEDO), abahagarariye ihuriro ry’amadini, ndetse n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (ODE) ku rwego rw’ akagari n’ umurenge.
Mu minsi ine y’iki gikorwa, itsinda rya buri karere ryatanze ibiganiro mu Mirenge itandukanye, ndetse ryitabira inteko z’abaturage kugira ngo rirusheho kwegera abaturage no kubaganiriza ku burenganzira bw’umugore.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga kumenya no gusobanukirwa aya masezerano bifasha Abanyarwanda bose kubaka sosiyete irangwa n’uburinganire, ubutabera n’iterambere rirambye hakumirwa amakimbirane. Ibi biganiro bigira uruhare mu kurwanya ivangura rikorerwa abagore, kugabanya amakimbirane mu miryango no guteza imbere imiryango itekanye kandi iteye imbere.