Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu bukangurambaga ku burenganzira bw’umwana: Gukumira inda ziterwa abangavu ni inkingi y’iterambere
Kuva ku wa 19-23 Gicurasi 2025, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, bugamije kwigisha ku "Ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku burenganzira bw’umwana".
Iki gikorwa cyabereye mu Turere dutandukanye, turimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Bugesera, Gatsibo, Gicumbi, Ruhango na Nyamagabe, cyari kigamije guteza imbere ubumenyi ku Burenganzira bwa Muntu no ku ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku burenganzira bw’umwana no gufasha urubyiruko kugira uruhare mu kwirinda no gukumira inda zitateganyijwe.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu mashuri cyari kigamije kandi kongerera ubumenyi abanyeshuri mu burenganzira bw’umwana, ingaruka z’inda ziterwa abangavu ku burenganzira bw’umwana n’uruhare rwabo mu kuzikumira. Abanyeshuri bakanguriwe kumenya no kurengera uburenganzira bwabo, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gusobanukirwa uburyo bwo kugisha inama no gutangira amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’icyabashyira mu kaga.
Perezida wa Komisiyo, Madamu UMURUNGI Providence, yagaragaje ko inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bw’abana b’abakobwa mu Rwanda, kuko iyo bazitewe bituma bata amashuri, zikabangamira ejo hazaza habo, ndetse zikanagira ingaruka ku muryango mugari. Yongeyeho ko gukangurira urubyiruko uburenganzira bwabo ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kurandura iki kibazo burundu.
Zimwe mu mpamvu bamwe mu bangavu bavuze, bemeze ko hari bamwe bashukwa n’abahungu ndetse n’abagabo babashukishije utuntu dutandukanye tw’amaraha, kugendera mu kigare , kurarikira ibyo badafitiye ubushobozi ndetse no kutagira amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, n’ibindi. Ariko biyemeje kugira intumbero nziza batega amatwi ababagira inama zubaka harimo ababyeyi, abarezi, n’abandi babifuriza ibyiza.
Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongerera urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi bwo guharanira uburenganzira bwabo, binyuze mu mashuri, imiryango n’inzego zose zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu.
Komisiyo yakanguriye abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose gukomeza gushyigikira gahunda nk’izi, no kurushaho gufasha abana b’u Rwanda gukura batekanye, bafite icyizere cyo kugera ku nzozi zabo.
Komisiyo kandi, ishishikariza buri wese uburenganzira bwe butubahirijwe gutangira amakuru ku gihe ahamagara Komisiyo ku murongo wayo utishyurwa ari wo 3430.