Komisiyo yamuritse ibikorwa byayo mu myaka 19 imaze
Ku wa 4 Ukwakira 2018, Komisiyo yamuritse ibikorwa yagezeho mu myaka 19 imaze ishyizweho hagamijwe kumenyekanisha inshingano, imiterere n’imikorere byayo, imitangire ya serivisi n’imikoranire n’izindi nzego. Iryo murikabikorwa kandi ryari rigamije kugaragaza uruhare rw’ubuyobozi n’urw’abaturage mu kwimakaza uburenganzira bwa Muntu.
Muri icyo gikorwa, buri rwego mu zikorera muri Komisiyo rwagaragaje ibyo rukora n’uburyo rubishyira mu bikorwa, uburyo rutanga serivisi zihuse hagamijwe kurandura umuco wo gutinza itangwa rya serivisi, kumenyekanisha serivisi abaturage basobora gusaba, inshingano n‘uburenganzira bwabo igihe bashaka izo serivisi no kubasobanurira uburyo bukoreshwa bwashyizweho mu kwakira no gushakira ibisubizo ibirego byabo.
Perezida wa Komisiyo, Madamu NIRERE Madeleine, atangiza icyo gikorwa yavuze ko imikoranire myiza n’abaturage n’inzego ari byo bifasha Komisiyo kugera ku nshingano zayo zo guteza imbere no kurengera uburengazira bwa Muntu, nk’uko ibihabwa n’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo. Yashimye ubwo bufatanye, asaba inzego zose kubukomeza barushaho kwegera abaturage no kubasobanurira kwimakaza umuco w’amahoro n’uburenganzira bwa Muntu, bakamenya ko bafite uburenganzira ariko bakanagira na bo inshingano bagomba kubahiriza.
Mu bikorwa Komisiyo yamuritse harimo uburyo ikurikirana uburenganzira bwa Muntu muri rusange, uburyo yakira, igasuzuma ibirego ikanakora iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu, gukurikirana by’umwihariko uburenganzira bw’ibyiciro byihariye (umwana, umugore, abantu bafite ubumuga, abafite virusi itera SIDA, impunzi, abakozi b’abimukira n’imiryango yabo n’abageze mu zabukuru), uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, …
Nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa Komisiyo yagezeho mu myaka 19, abaje muri icyo gikorwa beretswe filime igaragaza bimwe muri ibyo bikorwa. Banabajije ibibazo bigamije kurushaho gucengerwa n’imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.