Guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abantu babujijwe ubwisanzure bikozwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Gukumira Iyicarubozo (NPM)

Ku wa 30 Kamena 2015, u Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano adahatirwa y’inyongera ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Kurwanya Iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro (OPCAT), rwerekana ubushake bwo kurwanya iyicarubozo n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abantu. Gushyira umukono kuri aya masezerano, biha u Rwanda inshingano yo gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano zo gusura kenshi rwateguje cyangwa rutateguje ahafungirwa abantu, mu rwego rwo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yongereye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu inshingano yo gukumira iyicarubozo, ikaba ari rwo Rwego rw’Igihugu rushinzwe Gukumira Iyicarubozo (NPM: National Preventive Mechanism).

Komisiyo ifite mu nshingano zihariye gukora igenzura ahantu hari abantu babujijwe ubwisanzure, harimo kasho z’ubugenzacyaha, amagororero, ibigo by’igororamuco ry’ibanze, ibigo ngororamuco, ibigo byita ku bageze mu zabukuru, ndetse n’ibitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi bikorwa bigamije kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ababujijwe ubwisanzure, kumenya ahashobora kubera ihohoterwa, no guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Kuva yahabwa inshingano zo gukumira iyicarubozo, Komisiyo yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira iyicarubozo, aho iherutse no kugenzura kasho za RIB mu turere twose tw’Igihugu. Ni intambwe ikomeye yerekana ko uburenganzira bw’abantu bafunze bukomeza kwitabwaho mu buryo busesuye.

Uretse igenzura, Komisiyo ifite kandi inshingano zo gutanga inama ku nzego zibishinzwe, gutanga ibitekerezo ku mategeko, gukora raporo z’ibikorwa byayo buri mwaka, no kugirana ibiganiro n’inzego za Leta bigamije gukomeza gukumira iyicarubozo.

Komisiyo kandi ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, barimo “Association for the Prevention of Torture (APT)” ndetse n’Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukumira Iyicarubozo (SPT). 

Mu rwego rwo gufasha abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’abagenzura ahafungirwa abantu, Komisiyo yakoze inyandiko zifashishwa mu mahugurwa n’izifashishwa mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu zifashishwa mu mahugurwa atandukanye. Yanahinduye mu Kinyarwanda inyandiko z’ingenzi zirimo Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye kurwanya Iyicarubozo (UNCAT), Amasezerano adahatirwa y’inyongera ku Masezerano mpuzamahanga yerekeye kurwanya iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro (OPCAT), Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’imbonezamubano na Politiki (ICCPR), ndetse n’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (UDHR). Izi nyandiko zifashishwa mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha, kurinda no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu nshingano zayo zo gukumira iyicarubozo, Komisiyo ntigarukira gusa ku gusura ahafungirwa abantu, ahubwo irigisha ikanatanga inama ku nzego za Leta. Ikora kandi ubukangurambaga bugamije gusobanurira inzego z’umutekano, iz’ubutabera, n’abaturage muri rusange akamaro ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu ibihe byose.

Komisiyo irashishikaariza inzego zose za Leta, Imryango itari iya Leta, inzego z’ubutabera n’abaturage muri rusange, gukomeza gushyigikira iyi nshingano y’ingenzi himakazwa guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.