Buri wese asabwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yateguye kandi ikorana inama n’abagize Urwego rushinzwe iyubahiriza ry’uburenganzira bw’Umwana bo ku rwego rw’Imirenge n’Uturere (ODE). Urwo rwego rushinzwe by’umwihariko gukurikirana uko uburenganzira bw’Umwana bwubahirizwa, kumenya uko buhagaze, gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bw’Umwana no gukora ubuvugizi kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.
Iyo nama yanatumiwemo Komite y’Iyubahiriza ry’Uburenganzira bw’Umwana ku rwego rw’Igihugu n’abahagarariye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Iyo nama yabereye i Kigali, ku wa 21 Ukuboza 2018 ku nsanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’Inzego z’Ibanze, ababyeyi, abarezi n’abana ubwabo mu gukumira no kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri”.
Iyo nama yateguwe hagendewe ku bushakashatsi Komisiyo yakoze mu kwezi kw’Ukwakira 2018 mu Turere 7, bukagaragaza ko ku bana 621.536 batangiranye n’ishuri mu mwaka w’2018, abarangije amashuri abanza bari 583.447, bivuga ko abana 38.089 batangiye umwaka ariko ntibarangiza amashuri abanza. Na ho mu mashuri makuru, abatangiye umwaka bari 134.977 ariko abawurangije bari 130.038, bivuga ko abana 4.939 ari bo batarangije uwo mwaka. Ubwo bushakashatsi bukaba bwaragaragarije Komisiyo ko imwe mu mpamvu zituma abana batarangiza umwaka w’amashuri ari uguta ishuri kubera impamvu zitandukanye.
Mu byasuzumiwe muri iyo nama, harimo kwibukiranya imiterere n’inshingano za ODE, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yaherukaga muri Kamena 2017, imiterere y’ikibazo cyo guta amashuri ku bana n’impamvu z’ingenzi zituma abana bata ishuri, uruhare rw’Inzego z’Ibanze, ababyeyi, abarezi n’abana ubwabo mu gukumira no kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri no gufata imyanzuro izagezwa ku nzego bireba.
Mu bushakashatsi Komisiyo yaganiriye n’Inzego z’Ibanze, ababyeyi , abarezi n;abana, isanga mu mpamvu nyinshi zitera abana guta amahuri harimo amakimbirane mu ngo, gushora abana mu mirimo ibyara inyungu, kutababonera ibkoresho by’ishuri, kutabona ifunguro mu rugo, kubaca integer ko nta cyo kwiga bizabamarira, kuba abana bimurwa nyamara batatsinze amasomo, ubukene bukabije mu miryango, ababyeyi batagira umwanya uhagije wo gukurikirana uburere bw’abana babo,…
MINEDUC yagaragaje ko ikibazo cyo guta amashuri na bo bakizi kandi bagikurikiranira hafi kugira ngo bagikemure. Ibyo bikaba bikorwa basura amashuri kugira ngo bamenye neza ibibazo biyagaragaramo, hagakorwa ubukangurambaga ku bufatanye n’inzego zose bakabifatira ingamba. Ubwo bufatanye bw’inzego butuma imiterere y’ibibazo bihari imenyekana bagafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo. MINEDUC kandi yagaragaje ko kimwe mu bibazo bituma abana bata ishuri ari uko abageze mu kigero cy’ingimbi n’ubwangavu batitabwaho uko bikwiye ngo bakurikiranirwe hafi. Ari abarezi, ari n’ababyeyi bose batunzwe agatoki mu kudohoka ku burere bw’abana basabwa kubushyiramo ingufu.
MIGEPROF na yo yagaragaje ko kudafasha abana, kutabaganiriza, kutabakurikiranira hafi ngo hamenyekane uko babayeho mu buzima bw’ishuri, kudafata abana kimwe, kutabaha urugero rw’uburere bwiza, kutabigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda, kutababonera ibyo bakeneye hakurikijwe ubushobozi bw’ababyeyi biri mu bituma abana bata ishuri. Ibyo byose bisaba ko ababyeyi n’abarezi baba hafi abana bakabakurikiranira hafi bakamenya uko babayeho mu gihe biga.
Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro igera kuri 24 ifatiye ku biganiro bayatanzwe muri iyo nama, iyo myanzuro ihabwa inzego zitandukanye zisabwa kuzayishyira mu bikorwa mu mwaka w’2019, kugira ngo ibibazo byagaragajwe bibonerwe ibisubizo, uburenganzira bw’umwana burusheho kubahirizwa.