Abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere (DPC), abayobozi b’Ubugenzacyaha ku rwego rw’Akarere (DCI) n’abayobozi ba za Gereza biyemeje kubahiriza uburenganzira bw’abakurikiranweho icyaha

Perezida wa Komisiyo, Madamu NIRERE Madeleine avuga ijambo ritangiza amahugurwa

Ishingiye ku nshingano yayo yo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu ibinyujije mu kwigisha no gukangurira abaturarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwa Muntu, kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Mata 2019, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yahuguye abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere (DPC), abagenzacyaha ku rwego rw’Akarere (DCI) n'Abayobozi ba za Gereza mu bijyanye n'uburenganzira bw’umuntu ufunzwe. Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abantu 71, yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga afatanyije na Perezida wa Komisiyo; akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umuntu ufunzwe no kumenyekanisha inshingano ya Komisiyo nk’urwego rushinzwe gukumira iyicarubozo (NPM). Yari agamije kandi gushimangira ubufatanye hagati ya Komisiyo n’inzego zigira aho zihurira n’abantu bafunzwe kugira ngo inshingano yayo nk’urwego rw’Igihugu rushinzwe gukumira iyicarubuzo izuzuzwe neza.

Muri ayo mahugurwa haganiriwe ku nsanganyamatsiko zikurikira : - Inshingano n’ububasha bya Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu; - Amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu; - Inshingano yihariye ya Komisiyo yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro - Uburenganzira bwa Muntu mu gihe cy’ifatwa n’ifungwa; - Uburenganzira bw’umuntu ufunzwe; - Imikoranire ya Komisiyo n’izindi nzego. Abahuguwe basobanukiwe n’inshingano nshya ya Komisiyo yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro kandi bizeza Komisiyo ubufatanye mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano. Biyemeje kandi kurushaho gukangurira abo bayobora, ku rwego rwa za sitasiyo na za gereza kubahiriza uburenganzira bw’abahafungiye.