Uburenganzira bwa Muntu ni ishingiro ry’ubwisanzure, ubutabera n’amahoro

Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 70 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yifatanyije n’inzego zitandukanye mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’isi igira iti”Haranira uburenganzira bwa Muntu”. Muri iyo nama, hatanzwe ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Perezida wa Komisiyo, Madamu NIRERE Madeleine, ubwo yagezaga ijambo ku bashyitsi baje mu nama yagize yavuze ko Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ari ingirakamaro mu mateka y’uburenganzira bwa Muntu kuko isi yose iwufata nk’intangiriro yo gushimangira no kuzirikana amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa. Perezida wa Komisiyo yavuze kandi ko guharanira kurengera uburenganzira bwa Muntu ni inshingano ya buri wese yo kuba isi ifite ubunyamuntu kandi abayirimo bagashyira hamwe kugira ngo bigerweho.  

Perezida wa Komisiyo yakomeje avuga ko Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryabaye ikitegererezo cyiza abatuye isi bakwiye kugenderaho kugira ngo hubakwe kandi himakazwe umuco uteza imbere kandi ukarengera uburenganzira bwa Muntu.

Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, hatanzwe ibiganiro byagarutse ku gaciro ntagereranywa ka Muntu. Hasobanuwe ko hakozwe byinshi biteza imbere uburenganzira bwa Muntu. Ibyo bikaba bigaragarira mu buryo Leta yashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu 8 ku 9 y’ingenzi. Leta kandi yubahiriza ibikubiye muri ayo Masezerano ikanabigaragariza inzego z’Umuryango w’Abibumbye muri raporo zitandukanye itanga.

Mu bindi byasobanuwe ni uko hashyizweho amategeko arengera uburenganzira butandukanye. Muri ayo mategeko harimo ajyanye n’uburenganzira ku burezi, ku buvuzi, ku mutungo, ku murimo, uburenganzira bw’abana, ubw’abagore n’ubw’abafite ubumuga. 

Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Madamu MUKABALISA Donatila, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye n'intego Igihugu cyacu cyiyemeje mu bijyanye no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa Muntu.

Perezida w’Inteko Isinga Amategeko yakomeje avga ko uburenganzira n’ubwisanzure bya Muntu ni inkingi y’amahoro n’umutekano hagati y’abantu no hagati y’ibihugu. Iyo bitubahirijwe havuka amakimbirane, hagati y’abantu ku giti cyabo cyangwa hagati y’imiryango. Ayo makimbirane akaba ashobora kubyara umutekano muke ndetse n’intambara, burenganzira bukahahungabanira.

Kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho, amakimbirane mu ngo agomba kurandurwa burundu, kuko agira ingaruka zirimo no gusenya ingo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta na we yatanze ubutumwa agaragaza ko uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda buhagaze neza, kandi ko Leta yakoze byinshi byiza bigamije guteza imbere uburenganzira bw’umuturage. Yasabye inzego zose ko ibyo zikora byose zashyira inyungu z’umuturage imbere kandi \ikareba ko ibyo uwo muturage yemererwa nk’uburenganzira bimugeraho.

Yishimiye ubufatanye bwiza buranga Komisiyo n’izindi nzego, asaba ko bwakomeza kugira ngo uburenganzira burusheho kwimakazwa mu Rwanda.

Back