Uburenganzira bwa Muntu bujyana no kuzuza inshingano

Mu gikorwa cyo gukomeza gukangurira abaturage uburenganzira bwabo, kwakira mu ruhame ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu no kubishakira ibisubizo, ku wa 13 Gashyantare 2018 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yegereye abaturage bo mu Mirenge yo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, ibakangurira uburenganzira bwabo. Hatanzwe ibiganiro bikurikira: Tumenye Komisiyo, Amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu, Uburenganzira bwa Muntu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no Kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abaturage basobanuriwe inshingano, ububasha n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hashingiwe ku biteganywa mu Itegeko No 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo. Basobanuriwe kandi amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu n’uko yubahirizwa, basobanurirwa uburenganzira buteganywa mu Itegeko Nshinga harimo ibyo Muntu yemererwa ariko hakanabamo n’inshingano asabwa  kubahiriza. Hari kandi n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeye cyugarije urubyiruko, Komisiyo ikaba yarabakanguriye kubirwanya bashyizemo ingufu. Uwari uhagarariye Polisi na we yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo, ariko cyane cyane bakihutira kujya batanga amakuru y’aho byagaragaye.

Ku bufatanye n’abagize Inzego z’Ibanze, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakiriye ibirego by’abaturage mu ruhame. Ibyo birego Komisiyo yakira bikaba ari ibigaragaramo ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu, cyane cyane ibyagejejwe  ku zindi nzego ariko ntibikemuke, kuko Komisiyo idasimbura izindi nzego. Mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, ibyo birego byashakiwe ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo byakemurwamo hakurikijwe imiterere yabyo.

Mu birego byagaragaye, harimo ibijyanye n’imibereho y’abaturage muri rusange, ikibazo cy’uburenganzira bw’umwana bwahohotewe na bamwe mu babyeyi, Komisiyo igira inama abo baturage yo kujya bita ku burere bw’abana babyaye kuko biri mu nshingano zabo z’ibanze. Hagaragaye n’ikibazo cy’iburanisha ry’imanza aho abaturage basabye ko bajya bahabwa umwanya wo kuburana mbere yo kuwuha ababuranira abandi. Ibyo birego byose Komisiyo n’izind nzego babihaye umurongo wo kubikemura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Kayisime Nzaramba wari muri icyo gikorwa na we yashimiye abaturage uruhare bagira mu kubungabunga uburenganzira bwabo n’uruhare bagira mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Uretse mu Murenge wa Mageragere, icyo gikorwa cyanabereye mu Mirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rutunga, Gikomero, Rusororo, Ndera, Masaka, Gahanga na Nyarugunga. Abaturage bagera ku bihumbi bitatu bakaba barahawe ibyo biganiro.

Back