Nta burenganzira bw’imfungwa n’abagororwa buhohoterwa kubera ko bafunzwe

Mu rwego rwo kuganira n’inzego zitandukanye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu byagaragariye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu igenzura yakoze muri Gereza zose zo mu Gihugu muri Werurwe 2018, ku wa 7 Kanama 2018, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ari kumwe na Visi Perezida n’Abakomiseri, bakoranye inama n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS), hagamijwe kuganira ku byavuye muri iryo genzura, kugira ngo hafatwe ingamba zo kurushaho kunoza iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa. 

Mu biganiro bagiranye, Komisiyo yagaragarije RCS ibyo yibanzeho muri iryo genzura yakoze, harimo nko kureba uko ubucucike bungana muri Gereza, kureba niba nta yicarubozo abafungiye muri kasho ya za Gereza bakorerwa, kureba imibereho y’abana bafunganywe na ba nyina no kureba niba abo bana baranditswe mu itabo by’irangamimerere, kureba niba nta mfungwa zidafite icyemezo cy’umucamanza kizifunga no kureba nib anta bagororwa bakomeza gufungwa kandi bararangije ibihano. 

Mu biganiro impande zombi zagiranye ku byagaragariye Komisiyo mu igenzura yakoze, RCS yasobanuye icyabikozweho na gahunda ifite yo gukomeza kunoza ibitaranoga, kugira ngo uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa burusheho kubahirizwa. RCS yagaragaje ko hagenda hakorwa byinshi kugira ngo ubucucike bugaragara muri za Gereza bugabanuke, aho bubaka amazu mashya y’amacumbi hakurikijwe amikoro y’igihugu. Cyakora RCS igaragaza imbogamizi z’uko abanyabyaha bakomeza kwiyongera ugereranyije n’abasohoka muri Gereza, bikaba biri mu bitera ubwo bucucike. 

Ku bijyanye n’iyicarubozo ryaba rikorerwa abafungiye muri kasho za Gereza Komisiyo yasanze nta rikorwa. Ku mibereho myiza y’abana RCS yasobanuye gahunda y’amarerero yubatswe aho ababyeyi babo bafungiye, n’ahatarubakwa bikaba biteganywa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Ku bijyanye no kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimere RCS irabikurikirana kugira ngo bose bandikwe. Ikindi ni uko abo bana bahabwa ifunguro ribafasha gukura neza. 

Ku bijyanye n’ibyemezo by’imfungwa, RCS yasobanuye ko yubahiriza ibyemezo by’ifunga, igihe hagize umuntu uzanywe gufungwa nta cyemezo afite ntimwakire, kandi igakurikirana n’ibyemezo by’abandi bafunzwe kugira ngo bitarenza igihe.

RCS yagaragaje ingamba ifite zo kunoza iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, kandi ishima ubufatanye bwiza buri hagati yayo na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Leta mu gushaka icyatuma imfungwa n’abagororwa batabagamirwa mu burenganzira bemererwa kubera gusa ko bafunze. 

Back