Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, Komisiy
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yateguye urugendo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igamije kumenya aho imyiteguro y’amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite igeze, no kugenzura by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bikorwa by’amatora.
Intego zihariye baganiyeho :
- Kumenya no gusobanukirwa ibikorwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri gukora muri iki gihe bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’Abadepite;
- Gusuzuma ko imyanzuro yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzia bwa Muntu, ku matora yabanje (Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 4/8/2017 n’Amatora y’Abadepite yabaye mu mwaka w’2013) yashyizwe mu bikorwa.
Perezida wa Komisiyo asubiza ibyo bibazo yavuze imyiteguro y’amatora igeze ku kigereranyo cya 90% kandi ko n’ibisigaye gukorwa amatora azajya gutangira byaragezweho.
Kubijyanye n’imyanzuro y’Amatora y’Abadepite yabaye mu mwaka w’2013 ndetse n’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka w’2017, yavuze ko imwe muri iyo yashyizwe mu bikorwa ariko ko hari indi itarashyirwa mu bikorwa bitewe n’uko itarahabwa icyerekezo.
Muri rusange, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko imyiteguro igenda neza kandi ko n’amatora azagenda neza bitewe n’uko Komisiyo iri gufatanya iki gikorwa n’izindi nzego zinyuranye ikindi kandi kandi n’abaturage bakaba bari kugira uruhare runini mu myiteguro y’amatora.