Mu gushyira mu bikorwa inshingano ihabwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ziteganya ko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isura ahafungiye abantu mu rwego rwo kugenzura uko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa b

Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu biganiro bijyanye no kwibuka. Ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka”. Ubwo hatangizwaga ibyo biganiro byabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu NIRERE Madeleine, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kubafata mu mugongo kugira ngo badaheranwa n’agahinda.

Agaruka ku nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24, Madamu NIRERE Madeleine yavuze ko ihamagarira buri wese kwibuka ariko aniyubaka kugira ngo yiteze imbere. Ubwo yagarukaga ku gikorwa cyo kwibuka nyirizina, yagaragaje ko Komisiyo zombi zisa n’impanga kandi ko zifite inshingano zo kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwabo muri rusange, zikaba zuzuzanya mu kugira uruhare rwo kugira umuryango urangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bwa Muntu n’imibereho myiza.

NIRERE yagize ati “Komisiyo zombi zifite inshingano zo gukangurira Abanyarwanda kwirinda amacakubiri, ahubwo bagaharanira amahoro n’iterambere ryabo, bikazatuma bubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri”. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yibukije ko agaciro ntagereranywa ka Muntu kavogerewe kakanahungabanywa mu 1994, kugeza ubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ko kwibuka byaba umwanya wo wibuka amateka twanyuzemo no kureba intambwe imaze guterwa, aho tugeze n’aho twifuza kugera, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bwana NDAYISABA Fidèle, yagarutse ku bwuzuzanye bwa Komisiyo zombi, agaragaza ko zinahurira mu rwego rw’ubutabera zikanagira umusanzu zitanga mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda mu byiciro by’uburenganzira bwabo bitandukanye. Yagaragaje ko Abanyarwanda bavuga ko kwibuka ari kimwe mu bibafasha cyane mu bwiyunge ku gipimo kiri hejuru ya 91%. Yerekanye ko kugira ngo Komisiyo zombi zishobore gufasha abandi zigomba kuba zisobanukiwe neza. Yagize ati “Kwibuka ni uguhozaho kandi ni ngombwa ko duhora twibuka kugira ngo hato tutazibagirwa ko Jenoside yica, ahubwo duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”

Ibiganiro byo kwibuka bibera muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bihuje Abayobozi, Abakomiseri n’Abakozi ba Komisiyo zombi bagera kuri 80. Igikorwa kizakomeza kugeza ku wa 13 Mata 2018.

Back