Kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ni uguteza imbere uburenganzira bwa Muntu

Kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 5 Gicurasi 2023, Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bakoreye ubutumwa mu Mirenge 14 igize Uturere 7 dutandukanye, mu rwego rwo kwakira, gusuzuma no gukemura mu ruhame ibibazo by'abaturage by'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa Muntu.

By’umwihariko muri icyo gikorwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, MUKASINE Marie Claire, yari mu Karere ka Rusizi, aho yafatanyije n'Abagize Inzego z'Ibanze bo mu Mirenge ya Muganza na Nyakarenzo, hamwe n’abagize izindi nzego zikorera muri ako Karere, cyane cyane izifite mu nshingano zazo ibjyanye n’ubutabera, gusura abaturage b'iyo Mirenge, mu rwego rwo kubakangurira uburenganzira bwa Muntu no kwakira ibirego byabo mu ruhame.

 

Mu Mirenge yose uko ari 14 Komisiyo yasuye, abaturage bahawe ikiganiro ku “Burenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo”, mu rwego rwo kubakangurira kumenya no guharanira uburenganzira bwabo, no mu rwego rwo kwifatanya na bo gukomeza kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ko tukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Mu biganiro byatanzwe, hibukijwe amahame remezo y'ingenzi y'uburenganzira bwa Muntu ari yo "Agaciro ntagereranywa ka Muntu, Kureshya kw'abantu mu gaciro no mu burenganzira no Kutavangurwa". Ayo mahame kimwe n’andi byuzuzanya akaba yarirengagijwe ku buryo bw’indengakamere ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatanze ibiganiro bibukije abaturage uburenganzira ndetse n’inshingano byabo, ko bagomba kubuharanira, kandi ko buri wese agomba kubaha uburenganzira bwa mugenzi we. Banasabye kandi abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya uburenganzira bwa Muntu no kudakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari yo yatumye haba ihutazwa ndengakamere ry'uburenganzira bwa Muntu ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo twese dufatanyije tukirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Back