Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidufasha guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi
Tariki ya 9 Kamena 2023, mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, Abakomiseri n'Abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, aho yifatanyije n'abanyarwanda muri rusange n'abarokotse bo muri uwo Murenge, kunamira inzirakarengane no guha agaciro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye muri urwo Rwibutso.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y'urwo Rwibutso, Abakomiseri n'Abakozi ba Komisiyo basuye ibice bitandukanye bibitse imibiri n'ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ubukana bw'uko Jenoside yakozwe i Ruhanga, nyuma yaho bashyira indabo ahabugenewe mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bavukijwe.
Hakurikiyeho ubutumwa butandukanye bwatanzwe na Komisiyo, harimo ikiganiro kijyanye no kwibuka muri iyi minsi 100. Muri icyo kiganiro hagarutswe ku mateka mabi yaranze u Rwanda ndetse n'amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragazwa ariko n'icyakozwe na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo igarure ubumwe mu Banyarwanda. Imiyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ikaba ari yo nkingi y'ibimaze kugerwaho, bityo buri wese akaba asabwa kubisigasira kugira ngo n'ubwo u Rwanda rwashegeshwe, ntiruzongere gusubira aho rwavuye, ahuhwo turusheho guharanira kwibuka ariko tuniyubaka.
Mu butumwa bwatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Madamu MUKASINE Marie Claire, yibukije inshingano zikomeye za Komisiyo ari zo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, kurengera uburenganzira bwa Muntu no gukumira iyicarubozo, asobanura icyo bivuze.
Yakomereje ku mpamvu Komisiyo yahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, avuga ko ari ukugira ngo Komisiyo yifatanye n'abaharokokeye kwibuka by'umwihariko ababo, ariko no kuremera umwe mu baharokokeye, kugira ngo Komisiyo imukomeze kandi imurememo icyizere cyo kubaho.
Perezida wa Komisiyo yashimiye abarokokeye i Ruhanga uko bakomeje gutwaza, uko batanga imbabazi, uko biyubaka, asaba buri wese ko yaharanira kuzuza inshingano ze no kubaha uburenganzira bw'abandi, kandi agaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yasoje ubutumwa bwe asaba ababa bafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka, kuyatanga kugira ngo na bo bashyingurwe mu cybahiro gikwiye Muntu. Yasabye umuryango nyarwanda muri rusange n'abarokotse b'i Ruhanga gukomeza kwibuka twiyubaka.