Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco baganiriye ku mikoranire

Ku wa 8 Kanama 2018, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze inama yayihuje n’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco. Iyo nama yari igamije kuganira ku byagaragariye Komisiyo ubwo yakoraga igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bigo 28 binyurwamo by’igihe gito n’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Intego y’iryo genzura yari ukureba ko uburenganzira bw’abantu bacumbikiwe muri ibyo bigo bwubahirizwa. Mu byagenzuwe harimo kumenya imikorere y’ikigo n’imibare y’abagicumbikiwemo, kumenya ibirebana n’uburyo binjizwa muri ibyo bigo, igihe bamaramo n’ibiganiro bahabwa, hakaba no kumenya ibijyanye n’imibereho y’ababirimo.

Ubwo yasuraga ibigo binyurwamo by’igihe gito, Komisiyo yagaragaje bimwe mu bibazo bibangamira imikorere yabyo harimo ikibazo cy’ubucucike cyane cyane muri Transit center y’Umujyi wa Kigali, ikibazo cy’inyubako hamwe na hamwe zishaje cyangwa se ahatari izihariye ku byiciro by’abanyuzwa muri ibyo bigo, ikibazo cy’abakozi badahagije bafasha ibyo bigo kurangiza inshingano byahawe ugereranyije n’umubare w’ababinyuzwamo, ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro bike cyangwa bidahagije ndetse hamwe na hamwe bikaba nta n’ibihari ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni, n’ikibazo cy’isuku nke hamwe na hamwe.

Ku bijyanye n’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Komisiyo yasanze bimwe mu bibazo bigaragara muri icyo kigo harimo ikibazo cy’inyubako zishaje n’icy’abakozi bake n’abacunga umutekano badahagije ugereranyije n’umubare w’abana bashinzwe kurinda n’uko ikigo kingana. 

Ikigo cy’IGihugu cy’Igororamuco cyasobanuye ko cyatangiye gahunda yo kubaka ikigo cy’intangarugero i Gitagata, icyiciro cya mbere kikaba kigeze kuri 48%, kikazuzura gifite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo kibe ikigo kigororerwamo. Na ho ku kigo cya Gikondo, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyasabye ko cyakwimurirwa ahandi kuko aho kiri ari hato ugereranyije n’ubwinshi bw’abahazanwa na serivisi bakenera. Ku kibazo cy’abakozi bake na ho harateganywa amavugurura hakazongerwamo abakozi bazafasha kurangiza inshingano z’ikigo cya Gitagata. Abacunga umutekano na bo barongewe, hakaba hari abagera kuri 17 ba kompanyi ya ISCO. 

Ku bijyanye n’imibereho y’abacumbikiwe muri ibyo bigo byose muri rusange, hagaragaye ikibazo cy’igihe abahacumbikiwe bahamara kuko hari abajyanwayo batakimenya, ikibazo cy’ijonjora ritinda gukorwa ku bagejejwe muri ibyo bigo, bigatuma bahamara igihe kirekire, abahazanwa kandi barafatiwe ibyaha bihanwa n’amategeko, abahazanwa barwaye indwara z’ibikatu gufata imiti cyangwa kubona indyo yihariye bikabagora, …

Hasobanuwe ko hari politiki rusange y’imicungire y’ibyo bigo, mu byo iteganya hakaba harimo ko ubusanzwe buri nyuma y’amasaha 72 Komite y’Akarere ishinzwe kujonjora iba yarangije gufatira buri wese wahazanywe icyemezo ku cyamukorerwa, hagashingirwa ku makuru ari ku ifishi yuzuzwa akihagezwa na Polisi. Igihe bahamara cyo giterwa n’icyaha bafatiwe, kuko hari ubwo bisaba ko cyongerwa iyo hagikorwa iperereza, ariko ubundi nta we urenza iminsi 14 atarafatirwa icyemezo n’iyo Komite. Abakoze ibyaha bihanwa n’amategeko hari ingamba zo kubakorera amadosiye yihuse bagashyikirizwa ubushinjacyaha. Ku kijyanye n’abarwayi, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gifite abaforomo babakurikirana uretse ko bakiri bake urebye ubwinshi bw’abazanwa muri ibyo bigo. 

Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyafashe ingamba zo kunoza imicungire y’ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito, ahatari ubushobozi bugashakishwa kandi aho buri na bwo bugakoreshwa neza ku buryo bigabanya ibibazo byagaragaye. Cyakora Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gisaba guhabwa inzego zegereye abaturage n’ubushobozi bundi harimo n’ubw’ibikoresho, kugira ngo gishobore gukumira ibyaha gihereye hasi, kandi cyifuza ko buri Karere kagira Ikigo gishinzwe igororamuco cyako, kuko byagabanya ubucucike bikanoroshya gukurikiranira hafi abakizanwemo. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yijeje ubufatanye busesuye, kugira ngo ibibazo bigaragara mu bigo byasuwe bishakirwe umuti n’inzego zitandukanye bireba, kandi imikorere n’imicungire y’ibyo bigo irusheho kubahiriza amategeko abigenga.

Back