Basabwe gushyira umutima mu kuzuza neza inshingano zabo
Kuri uyu wa 10 Kanama 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yahuguye Abakorerabushake bayo bo mu Karere ka Gasabo bashinzwe gukurikirana uko uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abantu bafite ubumuga bwubahirizwa, kumenya uko buhagaze, gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abantu bafite ubumuga no gukora ubuvugizi kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.
Ayo mahugurwa yahawe Abakorerabushake ba Komisiyo 153 mu rwego rwokubongerera ubushobozi no kubafasha kuzuza neza inshingano zabo mu bijyanye n‘uburenganzira bw’Umwana n’ubw‘Abantu bafite ubumuga.
Komisiyo ikurikirana umunsi ku wundi uko uburenganzira bw’Umwana n’ubw‘Abantu bafite ubumuga bwubahirizwa mu Gihugu hose, yifashishije Abakorerabushake bakorera mu Tugari twose, mu Mirenge yose no mu Turere twose tw’Igihugu.
Abakorerabushake bahawe ibiganiro birimo Uburenganzira bw’Umwana, Uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga, Imiterere mishya n‘inshingano by’Urwego rushinzwe Igenzura ry’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abantu bafite ubumuga n’Uburyo bwo gutanga raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abantu bafite ubumuga.
Abakorerabushake basabwe gushyira umutima ku kuzuza neza inshingano zabo mu bijyanye n’Uburenganzira bw’Umwana n’ubw‘Abantu bafite ubumuga, kugira ngo uwagirirwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose barimenya, bakarikurikirana, bakaritangira raporo muri Komisiyo kugira ngo ibikurikirane uwahohotewe asubizwe uburenganzira bwe.
Abahuguwe biyemeje gukurikirana neza iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abantu bafite ubumuga aho batuye, kandi bagakorana neza n’Inzego z’Ibanze nta we ubangamiye inshingano z’undi, bakanatanga raporo muri Komisiyo kandi ku gihe.
Urwego rushinzwe Igenzura ry’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana n’ubw’Abafite ubumuga rwashyizweho mu mwaka wa 2006, hashingiwe ku ngingo ya 24 y’Itegeko n° 27/2001 ryo ku wa 28/04/2001 ryerekeye Uburenganzira bw’Umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa, yahaga Komisiyo inshingano yo guteganya uburyo bwihariye bwo gukurikirana uko Uburenganzira bw’Umwana bwubahirizwa.