Ababyeyi basabwe gukurikirana uburere bw’abana babo mu biruhuko

Perezida wa Komisiyo atanga ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu NIRERE Madeleine, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bwana RWAMULANGWA Stephen n’abandi bayobozi ku rwego rw’Akarere, hamwe n’ab’Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu n’abayobozi b’Imidugudu ya Nyakabungo, Muhororo, Kagarama na Musenyi, batanze ibiganiro mu Nteko y’abaturage yateranye ku wa 20 Ugushyingo 2018. Ibyo biganiro byari muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya icuruzwa ry’abantu no gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Perezida wa Komisiyo yagize ati”Abaturarwanda twese dufite inshingano yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kandi buri wese akabigira ibye. Ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana babo, bakabakunda kandi bakirinda kubaraza hamwe n’abo badahuje igitsina”. Yasabye cyane cyane ababyeyi gukurikiranira hafi uburere bw’abana babo cyane mu bihe by’ibiruhuko, bakamenya uko biriwe n’ibyo bakora kugira ngo bakumire ihohoterwa iryo ari ryo ryose.Perezida wa Komisiyo 

Avuga ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, Perezida wa Komisiyo yasabye abari aho ko bakwiye kurwanya ibiyobwenge kuko biri mu bitera isambanywa ry’abana kandi bigakurura ibibazo mu miryango birimo amakimbirane yo mu ngo. Yasabye ko abantu bose bahagurukira icyo kibazo, kugira ngo ibiyobyabwenge birandurwe mu Rwanda, abarutuye bagire imibereho myiza.

Abaturage basabwe kandi kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu ngo, kuko riri mu ntandaro z’ibibazo byugarije umuryango, ari na byo bikurura ibibazo byo kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Perezida wa Komisiyo akaba yasabye abaturage bose kuba ijisho kandi aho bamenye ihohooterwa iryo ari ryo ryose bakihutira gutangira amakuru ku gihe ku nzego zibegereye, kugira ngo ubutabera butangirwe igihe. 

Abaturage bakaba basobanuriwe amahame shingiro y’uburenganzira bwa Muntu aho yavuze ko abantu bavuka bareshya mu gaciro no mu burenganzira kandi ko uburenganzira bukubiye mu mategeko, abaturage kandi bakaba bagomba guharanira uburenganzira bwabo kandi bakita no ku nshingano zabo.

Back