Guteza Imbere Uburenganzira bwa Muntu
Guteza Imbere Uburenganzira bwa Muntu
Komisiyo ifite inshingano rusange yo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu
Inshingano zihariye za Komisiyo ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu
Ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo ifite inshingano zihariye zikurikira:
- Kwigisha no gukangurira abaturarwanda ibyerekeye uburenganzira bwa muntu no kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwigisha uburenganzira bwa muntu;
- Gufatanya n’izindi nzego gushyiraho ingamba zo gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu;
- Gukora no gusakaza raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa;
- Gutanga ibitekerezo, ibisabwe cyangwa ibyibwirije, ku mategeko, ku mabwiriza yo mu nzego z’ubuyobozi akurikizwa mu gihugu no ku mishinga y’amategeko kugira ngo byubahirize amahame shingiro y’uburenganzira bwa Muntu;
- Gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe kwemeza amasezerano mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu no kuyinjiza mu mategeko igihugu kigenderaho;
- Gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe gutangira ku gihe raporo ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu;
- Kugaragariza inzego za Leta zibishinzwe ibyakorwa igihe hari ihohoterwa ryakozwe kugira ngo rikosorwe kandi rihanwe hakurikijwe amategeko;
- Gufatanya n’inzego z’ibindi bihugu zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, amashyirahamwe akorera mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa byo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.