Uburenganzira bw’Umwana buri ku isonga mu Rwanda

Tariki ya 16 Kamena 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bizihirije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika mu Murenge wa Nkombo, ku Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Petero ahatangiwe ubutumwa butandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti”Uburenganzira bw’Umwana mu isi y’Ikoranabuhanga”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, mu butumwa yahatangiye uwo munsi, yagaragaje ko Uburenganzira bw’Umwana buri ku isonga mu Rwanda, kandi ko Leta yashyizeho politiki n’ingamba byo kurinda no kurengera ubwo burenganzira. Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi yagiraga iti”Uburenganzira bw’Umwana mu isi y’Ikoranabuhanga”, yavuze ko Uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikorabuhanga ari ubutanga umusaruro ukomoka ku bumenyi abana bahabwa n’abarezi babafasha muri ayo masomo. 

“Ikoranabuhanga ni inkingi ikomeye izateza imbere igihugu cyane cyane ko igihugu cyahisemo kuriteza imbere no kuryigisha mu mashuri hirya no hino kugira ngo abana baryige kandi bazarikoreshe ibibyara inyungu. Ikoranabuhanga ni ryiza kuko ridufasha kugera ku byiza byinshi by’indashyikirwa kandi abana bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo gukoresha neza ikoranabuhanga, bakaba basabwa kwirinda kurikoresha nabi, hagakumirwa icyatuma rikoreshwa muri gahunda zibasenya cyangwa izibangamira uburenganzira bwabo”, Mukasine.

Perezida wa Komisiyo yakomeje agaragaza ko bisaba ubufatanye mu gukomeza gushishikariza no gufasha abana kwirinda ibikorwa by’ikoranabuhanga bibicira ubuzima cyangwa bibajyana mu buyobe, ahubwo bakarikoresha mu bibateza imbere kandi bakamenya guhitamo ibibafitiye akamaro bitabangiriza ubuzima.

Kuri uwo munsi kandi, hamuritswe ibikorwa by’ikoranabuhanga abana biga muri Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Petero bakoze bashingiye ku bumenyi bahawe n’abarezi babo mu masomo babaha. Abayobozi bari bitabiriye uwo munsi bakaba barashyikirije ibihembo abana bagaragaje ibihangano byabo mu ikoranabuhanga.