Uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bugenda burushaho kubahirizwa
Mu gushyira mu bikorwa inshingano ihabwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ziteganya ko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isura ahafungiye abantu mu rwego rwo kugenzura uko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bwubahirizwa, ku matariki atandukanye yo mu kwezi kwa Werurwe 2018, Komisiyo yasuye Gereza, Kasho za Sitasiyo za Polisi, Ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito n’Ibigo Ngororamuco. Komisiyo ikaba ibishingira ku ngingo y’139 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y`u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 iyishyiraho, n’iya 42 iyiha by’umwihariko inshingano yo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.
Muri iryo genzura, Komisiyo yari igamije gusura Gereza, Kasho za Sitasiyo za Polisi, Ibigo binyurwamo by`igihe gito n`Ibigo Ngororamuco. Komisiyo yari igamije kandi gukora iperereza ku birego yakiriye, kugenzura ibijyanye n’imibare y’abafungiye muri Gereza, Kasho za Sitasiyo za Polisi, Ibigo binyurwamo by`igihe gito n`Ibigo Ngororamuco, mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry`uburenganzira bwabo, haba ku mibereho myiza yabo, amadosiye yabo n’uburenganzira bwabo ku butabera.
Kuva ku wa 5 - 9 Werurwe 2018, Komisiyo yakurikiranye ibirego inagenzura Gereza , Kasho za Sitasiyo za Polisi, Ibigo binyurwamo by`igihe gito n`Ibigo Ngororamuco mu Turere two mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, n’ibiri mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kuva ku wa 12-16 Werurwe 2018, Komisiyo yakomeje gukurikirana ibyo birego inakomereza igenzura muri Gereza, Kasho za Polisi, Ibigo binyurwamo by`igihe gito n`Ibigo Ngororamuco mu Turere two mu Ntara z’Amajyaruguru n’Iburasirazuba, n’ibyo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri ayo matariki kandi, Komisiyo yanakoreye iryo genzura mu Turere tw’Umujyi wa Kigali. Ayo magenzura yose akaba yararebaga uko uburenganzira bwifashe muri rusange, hagendewe ku biteganywa mu mubumbe w’amategeko ntarengwa yo kwita ku banyururu. Hanagenzuwe kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibyiciro byihariye, cyane cyane abana, abagore n’abasaza.
Muri iryo genzura, Komisiyo yari igamije no kuganira n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe gukurikirana abari muri buri cyiciro mu byagenzuwe, kugira ngo ibibazo byagaragaye bishakirwe ibisubizo ku bufatanye bw’abo bireba, bityo uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, abari mu Bigo binyurwamo igihe gito n’abari mu Bigo Ngororamuco burusheho kubahirizwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko abagenga.
Mu byagaragariye Komisiyo, harimo igabanuka ry’ibibazo bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ahafungiye abantu, hashingiwe ku myanzuro n’ibyifuzonama Komisiyo iba yaratanze mu magenzura abanza. Muri byo hari ibijyanye cyane cyane n’amadosiye yabo, imibereho myiza yabo, n’ibindi biteganywa n’amategeko agenga buri cyiciro mu byasuwe n’igenzura ryakozwe.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatanze inama zigamije kunoza iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abari mu Bigo binyurwamo igihe gito n’abari mu Bigo Ngororamuco, kugira ngo imicungire yabo na yo yubahirize amategeko agenga ibyo bigo.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu izakomeza gukurikirana igikorwa cy’igenzura rya Gereza na Kasho za Sitasiyo za Polisi, Ibigo binyurwamo igihe gito n’Ibigo Ngororamuco, kugira ngo ikomeze kuzuza inshingano ihabwa n’amategeko, ariko kandi izakomeza no gutanga inama z’ibigomba gukosoka aho byagaragara, kugira ngo uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa n’abari muri biriya bigo bukomeze kubahirizwa no kurengerwa.