Uburenganzira bw’abari mu bigo ngororamuco burubahirizwa

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano yihariye yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa  bimutesha agaciro, Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bigo ngororamuco bya Gitagata mu Karere ka Bugesera, Nyamagabe giherereye mu Karere ka Nyamagabe byagenzuwe kuva ku wa 04/03/2024 kugera ku wa 08/03/2024; n’Ikigo Ngororamuco cy’Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro cyagenzuwe kuva ku wa 13-15/03/2024.

Iryo genzura ryari rigamije kumenya uko uburenganzira n’ubwisanzure bw’abagororerwa muri ibyo bigo bwubahirizwa. Hagenzuwe iyubahirizwa ry’uburenganzira ku mibereho myiza, ubuzima, uburezi, gusurwa no kuvugana n’umuryango, ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere, imikino n’imyidagaduro, n’uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu. Nyuma y’igenzura, Komisiyo iteganya gukora ubuvugizi ku nzego bireba mu gukemura ibibazo byayigaragariye mu rwego rwo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.

Muri iryo genzura kandi, Komisiyo yatanze ibiganiro ku bari mu bigo by'igororamuco bigamije kubakangurira kumenya uburenganzira bwabo n'inshingano zabo muri rusange, kandi na bo bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo. Komisiyo irabyakira, ibyoroheje igafatanya n'ubuyobozi bw'ibyo bigo kubishakira ibisubizo as kanya, ibisaba ubuvugizi mu nzego zindi bireba Komisiyo ikazabiganiraho na zo, kugira ngo zibishakire ibisubizo bikwiye hakurikijwe ubushobozi buhari.

Ubwo yari mu igenzura mu kigo cy'Igororamuco cya iwawa, perezida wa Commissionyo, Madamu UMURUNGI Providence ari kumwe n'itsinda yari ayoboye, yatanze ikiganiro ku burenganzira bwa muntu muri rusange, anavuga ku nshingano abanyarwanda bose bafite zo kwishakamo ibisubizo bimakaza umuco wo kwihesha agaciro, ibyo bikaba bigomba gushingira ku ndangagaciro nyarwanda. Yagaragaje ko umwenegihugu wese agomba kubana neza n’abandi, kubaha itegeko nshinga n’andi mategeko, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kubaha umutungo wa Leta, ibyo bikaba biteganywa mu ngingo zitandukanye z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Perezida wa Komisiyo yabasabye kandi guhinduka, n‘igihe bazasubirira mu miryango yabo bakazitwara neza nk’abandi banyarwanda bose, barangwa n’indangagaciro kandi bubahiriza uburenganzira bwa buri wese.