Kunoza imikoranire hagati y’inzego bigira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yahuguye abahagarariye Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, Ubushinjacyaha n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco. Ayo mahugurwa yabaye tariki ya 12 Kamena 2023 yibanze ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu muri rusange no gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge ku bantu bafunzwe cyangwa ababujijwe ubwisanzure by’umwihariko.
Ayo mahugurwa yari agamije gukangurira inzego zifite aho zihurira n’abantu bafunzwe cyangwa ababujijwe ubwisanzure kurushaho guharanira uburenganzira bwa muntu; kongerera ubumenyi abayobozi n’abakozi b’inzego n’ibigo bizahugurwa no kubafasha guhuza imyumvire ku bijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.
Ayo mahugurwa yari agamije kandi ku kuganira ku gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro nk’uko bikubiye mu mategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono; kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafunzwe n’abandi bantu babujijwe uburenganzira bwo kwisanzura; no kunoza imikoranire hagati ya Komisiyo n’inzego mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano yihariye yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.
Mu Rwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu niyo yahawe iyo nshingano yihariye yo gukumira iyicarubozo binyuze mu Itegeko N°19/2013 ryo kuwa 25/03/2013 ryahinduwe n’Itegeko No 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, mu ngingo ya 6 bis.
Mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano, Komisiyo igenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafungiwe mu magororero no muri kasho z’ubugenzacyaha n’abantu bavukijwe uburenganzira ku bwisanzure bari mu bigo binyurwamo by’igihe gito, mu bigo ngororamuco n’ahandi, bigakorwa mu buryo buhoraho, yateguje cyangwa itateguje. Komisiyo kandi yigisha ikanakangurira abanyarwanda ibijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.
Kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho, Komisiyo ishyira imbere ubufatanye n’inzego zifite mu nshingano za buri munsi imicungire y’ahantu havuzwe hejuru, imibereho myiza n’ubuzima bw’abahashyizwe ndetse n’amadosiye yabo. Ubwo bufatanye butuma Komisiyo isangira n’izo nzego ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no kunoza inshingano zabo zirimo guteza imbere uburenganzira rusange bw’abo bashinzwe no kubarinda by’umwihariko gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.
Hashingiwe ku byavuye mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Komisiyo yakoreye mu bihe bitandukanye muri za kasho z’ubugenzacyaha, mu magororero, mu bigo binyurwamo by’igihe gito no mu bigo ngororamuco igasanga bumwe mu burenganzira bw’abo yahasanze butubahirizwa uko bikwiye;
Abahuguwe bahawe ibiganiro birimo ikijyanye n’inshingano, imikorere n’imikoranire bya Komisiyo n’inzego mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa muntu; Uburenganzira bw’umuntu ufunzwe mu igororero no muri kasho y’ubugenzacyaha n’inshingano z’inzego mu ku murinda iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge; n’Uburenganzira bw’umuntu uri mu kigo kinyurwamo by’igihe gito no mu kigo ngororamuco n’inshingano z’inzego mu ku murinda iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge.
Abahuguwe biyemeje gukomeza ubufatanye mu gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro buziyongera.
Biyemeje kandi gukaza ingamba zo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro ziziyongera kandi zishyirwe mu bikorwa muri kasho,gereza, mu nkiko n’ahandi hantu hari abantu babujijwe cyangwa bashobora kubuzwa ubwisanzure.