Inzego zose nizifatanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rizaranduka

Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Komisiyo yahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Rwamagana ku burenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Perezida wa Komisiyo watangije ayo mahugurwa ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yatanze ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Yasobanuye ko iryo hohoterwa rikorwa mu buryo bwinshi butandukanye, muri bwo hakaba kubasambanya, kubakoresha imirimo y’ubucakara cyangwa imirimo ibujijwe gukoesha abana, gucuruza ingingo z’imibiri yabo,…
Perezida wa Komisiyo yagize ati “Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mukwiye kumenya uburenganzira bw’umwana muri rusange, amategeko amurengera no kumenya inshingano zanyu n’uruhare rwanyu mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana”.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Akarere ka Rwamagana bahawe kandi ikiganiro ku bijyanye no kurangiza imanza hubahirizwa uburenganzira bwa buri ruhande, ariko cyane cyane hashyirwa imbere inyungu z’umwana. Basabwe gushyira imbaraga mu irangizwa ry’imanza cyane ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera, kandi ko icyo gihe n’uburenganzira bwa Muntu buba buhohotewe.
Avuga ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, Perezida wa Komisiyo yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa kwegera imiryango ivugwamo amakimbirane ikaganirizwa, kuko ayo makimbirane ari imwe mu ntandaro zo guhohotera uburenganzira bw’umwana, kandi akanasenya umuryango. Yanagarutse ku ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, asaba ko bihagurukirwa bikarwanywa ubuyobozi n’abaturage bafatanyije kugira ngo birandurwe mu miryango nyarwanda, bizabe umusemburo w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Rwamagana bafashe ingamba zo guhagurukira gukangurira abaturage bayobora kwirinda, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya icuruzwa ry’abantu. Biyemeje kurushaho kujya batanga ibiganiro bifasha abaturage kumenya neza uko iryo hohoterwa rikorwa n’uko barirwanya, cyane cyane bashishikariza uwagira amakuru kuyatangira ku gihe kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikiranire hafi.

Perezida wa Komisiyo atanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Nyuma y’ayo mahugurwa, igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana cyakomereje mu Murenge wa Mwurire, mu Kagari ka Ntunga, aho Komisiyo yakanguriye abaturage ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Bamwe mu bagize ikinamico Umurage bageza ubutumwa ku baturage

Muri icyo gikorwa, Komisiyo yifashishije Ikinamico Umurage, aho bakiniye abaturage ikinamico igaragaza uko ibyo byaha bikorwa, intandaro yabyo n’ingaruka zabyo mu miryango. Bakanguriye abaturage kubyirinda, kubikumira no kubirwanya, ariko cyane cyane hagatangwa amakuru hakiri kare igihe cyose hari ahavugwa kime muri ibyo byaha.