Inteko Ishinga Amategeko yakiriye raporo ya Komisiyo y’ibikorwa y’umwaka w’2017-2018

Abagize Komisiyo bageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, raporo y’ibikorwa ya 2017-2018

Ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa y’umwaka w’2017-2018 ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko uburenganzira bwa Muntu bugenda burushaho kubahirizwa MU Rwanda, kandi ko n’ibibazo bimenyekanye bigenda bishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zibikemure. Komisiyo ikaba yaragaragaje ishusho y’uko uburenganzira bwa Muntu buhagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye.

Komisiyo yakurikiranye ibirego 28 by’uburenganzira bwo kubaho ibyibwirije cg iregewe, muri byo 14 bikaba byaraburanishijwe, ibindi 14 biracyakurikiranwa. Komisiyo yakiriye kandi ibirego 642 byerekeranye n’uburenganzira ku mutungo bwite, muri byo 318 byabonewe ibisubizo, 238 biracyakurikiranwa na ho 9 ba nyirabyo bagiriwe inama zibafasha mu ikemurwa ryabyo.

Ku bijyanye n’uburenganzira ku icumbi riboneye, Komisiyo yakiriye ibirego 31, ibyabonewe ibisubizo ni 17, na ho 13 biracyakurikiranwa. Komisiyo yakiriye kandi ibirego 70 by’uburenganzira ku murimo, muri byo 37 bikaba byarabonewe ibisubizo, na ho 33 biracyakurikiranwa

Ku bijyanye n’uburenganzira bw'abana, Komisiyo yakoze anketi ku bana 266 bahohotewe isanga 91 baratewe inda, 10 barandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Muri abo bana kandi, 132 ni bo ihohoterwa ryahise rimenyekana, 71 bamenyekana batwite na ho 63 bimenyekana bitinze.

Komisiyo yanagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu muri Gereza 14 isanga  zari zifungiyemo abantu 66.392 barimo abagabo 61 306, abagore 4 711, abahungu 354 n’abakobwa 21. Komisiyo kandi yagenzuye iyubahiriza ry’uburenganzira bwa Muntu muri Kasho za Sitasiyo za Polisi 109 isanga zarimo imfungwa 2 165 zigizwe n’abagabo 2 116, abagore 35, abahungu 11 n’abakobwa 3.

Abadepite bagezwaho raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’umwaka w’2017-2018

Komisiyo yakurikiranye ibirego 1 868 harimo 771 byakiriwe mu mwaka w’2017-2018, hakabamo 312 bigikorerwa iperereza, 598 byari bitarabonerwa ibisubizo n’187 byari bitarakorerwa iperereza ubwo iyo raporo yatangwaga. Mu birego biza ku isonga hakurikijwe ibyiciro by’uburenganzira hari iby’umutungo 642 bingana na 34.4% ; iby’ubutabera 457 bingana na 24.5% ; 224 byo kudasambanya abana bingana na12%,...

Mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yakanguriye uburenganzira bwa Muntu abantu 249.593 inahugura abantu 463 barimo Abanyamakuru, abo mu Mitwe ya Politiki, Amadini n’amatorero n’Imiryango itari iya Leta.

Komisiyo yanagenzuye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ihabwa Igihugu mu bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu. Mu byo yagenzuye harimo ibijyanye n’Isuzuma Ngarukagihe (UPR) isanga imyanzuro 34 kuri 50 yahawe u Rwanda yarashyizwe mu bikorwa na ho 16 itararangiza gushyirwa mu bikorwa. Ku bijyanye n’Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira n’imibereho by’umwana, imyanzuro 16 kuri 28 hashyizwe mu bikorwa, na ho 12 ntirarangira.

Mu bufatanye n’izindi nzego, Komisiyo iyobora Ihuriro Nyafurika rya Komisiyo z’Ibihugu z’Uburenganzira bwa Muntu kuva mu mwaka w’2017-2019; Komisiyo iri kandi mu Bagize Biro y’Urwego ruhuza za Komisiyo z’Ibihugu ku rwego rw’Isi, Komisiyo ikaba iri no muri AFCNDH no mu itsinda rya “Business and Human Rights” ku rwego rw’isi. Mu Rwanda, Komisiyo iri mu Rwego rw’Ubutabera, mu Nama Nkuru y’Ubucamanza, mu Nama Nkuru y’Ubushinjacyaha, igakorana kandi n’izindi nzego zitandukanye.

Muri raporo y’umwaka w’2016-2017, Komisiyo yari yatanze ibyifuzonama 18, muri byo11 byamaze gushyirwa mu bikorwa, 5 biracyakorwaho na ho 2 ntibirakorwaho. Komisiyo yari yatanze kandi imyanzuro 19 ku birego by’icyitegererezo. Imyanzuro 7 yashyizwe mu bikorwa, 4 iracyashyirwa mu bikorwa na ho 8 ntirashyirwa mu bikorwa.

Ku byifuzonama 13 byatanzwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiye muri Gereza na kasho za sitasiyo za Polisi, 7 byashyizwe mu bikorwa, 3 biracyashyirwa mu bikorwa na ho 3 ntibiratangira gushyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka w’2017-2018, Komisiyo yari yahawe amafaranga 1.468.713.602 ikoresha 1.312.062.247 bingana na 95.36%. 

Nyuma yo gushyikiriza Abagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka w’2017-2018 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019, barayakiriye ku bwumvikane busesuye, nyuma yo guhabwa ibisobanuro bihagije ku bibazo babajijwe, ikazakomeza gusuzumirwa muri za Komisiyo zo mu Nteko.